Kera wahoze uri umugabo Kera wagiraga urugwiro Ni ukuri wari inyangamugayo None ubu uri he, uriheeee, ahmm Warangwaga n’urukundo Ntiwagiraga amatiku Wari uzi kwiha akabanga None ubu umeze uteee, umeze uteee, ahmm Yewe mwana w’iwacu Yewe gasaro k’iwacu Wahindutse ute Ko ubabajeee, ahmm (2) Dore wigize igikoko Murumuna wawe Abera ari he? Amajwi y’abo wahemukiye […]
Continue readingTag Archives: Niyomugabo Philemon
Zirikana by Niyomugabo Philémon
Umva di, zirikana yuko Iyi si yacu yameze amenyo Ibyo tubona ubu sibyo bya kera Biraturya amano twarumiwe Zirikana gusa iryo banga ry’Umukunzi Wingane ubabazwe no kumutegereza Wime amatwi abashaka kukurya umutima Intambwe umaze gutera nibwo butwali Ibyo hanze aha biri kuzamba Nta mahoro ariho, isi irashaje Turwana intambara z’uburyo bwinshi Kubwa Nyagasani tukazitsinda Zirikana […]
Continue readingTube abanyamahoro by Niyomugabo Philémon
Twe kwiheba bana b’u Rwanda, aaah aaah Muhaguruke dusane urwatubyaye Muze mwese twikize umugayooo, oooh oooh Twavuzwe nabi biratubabaza Erega ni mu gihe twakoze ibyaha Twanezezwa n’ubwiyunge, eeeh eeeh N’ubwiyunge Kuki tutaba abanyamahoro Kuki tutaba aba Rukundo Ngo umunezero ube wagaruka Abana b’u Rwanda bamwe na bamwe Batatiye igihango, oooh oooh Baradohotse baba ibicibwaaa, aaah […]
Continue readingNshuti ngwino by Niyomugabo Philémon
Nkunda gutekereza umwana mwiza twamenyanye Yankoze ku mutima wanjye rwose nkimubona Yari mwiza bitavugwa gusa ubu mfite ubwoba Yuko hagira unsha inyuma yankuma akamuntwara Nshuti ngwino vuba Sanga ugukunda (2) Umunsi nzabona uwo mwana nukuri nzishima Nzamufata muhobere numve uko mbaye Nzamwambika umunezero kandi nzamutonesha Njye ndamukunda, nkamukunda, nkamukunda Nshuti ngwino vuba Sanga ugukunda (2) […]
Continue readingNzagukurikiza by Niyomugabo Philémon
Kubaho bimaze iki Ko biza tutabisabye Ni byiza kandi ni bibi Buri wese abifata ukwe Njyewe simbyinubira habe na gato Kuko byose bitangwa na Rurema Igihe twahawe cy’ubu buzima Tujye tugikoresha neza Kubura uwawe Bitera agahinda Narababaye, nararize Bigeze aho ndiyumanganya Nziko amaherezo tuzabonana Nkaguhoberana ibyishimo Wari umukiranutsi nzagukurikiza Nzagusanga aheza ho mu Ijuru Oh […]
Continue readingNgiye iwacu by Niyomugabo Philémon
Turacyafite urugendo rurerure cyane Rutuganisha ku bundi buzima Inzira ni ntoya cyane, yuzuye amananiza Nta kabuza nzarangiza urugendo Mfite inshuti tugenda Impozaho ijisho Ikanyereka aho nshinga ibirenge Uyiyambaje wese ntibura kumufasha Niyo nshuti y’ukuri yuzuye urukundo Nshuti waje tukajyana ukikiriza ubugingo Ku gaciro k’ubuzima bwawe Aho iwacu ndimo nkubwira baratwiteguye Nyabuna ngwino igihe kikiriho Hakurya […]
Continue readingUmwami ugukunda by Niyomugabo Philémon
Hari Umwami, Umwami ugukunda Si Umwami usanzwe Aruta abandi bose Yatsinze urupfu Kandi ibyo ntibisanzwe (2) None ari mu Ijuru Yiteguye ko umusanga Dore ahora aguhamagara Akubwira ati ngwino Ati ngwino ngwino Ngwino mwana nkunda Ngwino ngwino Ngwino iruhande rwanjye Ngwino ngwino Ngwino, ati ngwino ngwino Ngwino mwana nkunda Ngwino ngwino Ngwino iruhande rwanjye Ngwinooo, […]
Continue reading