Kana k’iwacu by Niyomugabo Philemon

Kera wahoze uri umugabo
Kera wagiraga urugwiro
Ni ukuri wari inyangamugayo
None ubu uri he, uriheeee, ahmm

Warangwaga n’urukundo
Ntiwagiraga amatiku
Wari uzi kwiha akabanga
None ubu umeze uteee, umeze uteee, ahmm

Yewe mwana w’iwacu
Yewe gasaro k’iwacu
Wahindutse ute
Ko ubabajeee, ahmm (2)

Dore wigize igikoko
Murumuna wawe Abera ari he?
Amajwi y’abo wahemukiye
Araguhamagara
Ngaho subiza, shengeee

Urahemuka bikambabaza
Kandi uzi neza ko ngukunda
Nkwifuriza kubaho neza
Wikwiyicira ubuzima, nyabusaaa

Yewe mwana w’iwacu
Yewe gasaro k’iwacu
Wahindutse ute
Ko ubabajeee, ahmm (2)

Ubuzima buzahagarara
Igihe kizaba gishize
Buri wese agende uko yaje
Aho ujya ubimenya ngo wicuzeee, shengeee

Have va i buzimu ujye i buntu
Kora ibyiza bizaguhira
Usubirane ishema ryawe
Ryo kwitwa umuntuuu
Ishusho ya Rurema

Yewe mwana w’iwacu
Yewe gasaro k’iwacu
Wahindutse ute
Ko ubabajeee, ahmm (3)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *