Abana by Masabo Nyangezi

Abana, abana, abana, aaah aaah aaah Nibo kuzuka kwacu, umwana ni umutware Nibo gihugu cy’ejo, umwana ni umutware Umwana ukivuka, umwana ukivuka Ntarira, burya araririmba Aruta ibizwi byose, binezeza Umwana ku ibere rya nyina Ateye ubwuzu Umwana ukambakamba Iyo atangiye gukina, yiga guhaguruka Iyo atangiye guseka, iyo ashaka kuvuga Aruta ibizwi byose Abana, abana, abana, […]

Continue reading

Ampora ku mutima by Jean Paul Samputu

Umunsi ugenda, nagukurikije amaso Ijoro rirakumpisha, nsigara nigunze Abambonye bose, bambaza ubutitsa Wababajwe n’iki, cyatumye wigunga Nkabasubiza ngira nti: mumbarije ubusa Nta n’umwe muri mwe wamara agahinda Bihogo by’imfura, uw’iyi ndoro nziza Uteretse amaso, uri imfura yanjye Umwana nikundiye ampora ku mutima (2) Iminsi ni myinshi, wenda hariho umunsi Nzibagirwa uwo nkunda, tutakiri kumwe Uwo […]

Continue reading

Nkumbuye umwana twareranywe by Orchestre Impala

Nkumbuye umwana twareranywe Nkumbuye umwana twareranywe Buri joro ndamurota Icyazana ngo tubane Kabeho mwana twareranywe Kabeho mwana twareranywe Nanga iyo mbonye ikikuriza Nkunda iyo mbonye, ikigusetse Nkumbuye ka kajisho Nkumbuye ka kajisho Kakandi ukunda kwirorera Iteka iyo nkurebye Nkumbuye ka gapfunsi Nkumbuye ka gapfunsi Na ka gashyi ko ku matama Wankubitaga, Wankubitaga twicaranye Kabishywe iteka […]

Continue reading

Ni nde undirije umwana by Orchestre Impala

Ni nde undirije umwana Yo gacaracara, yo gacana injishi Akenyegeza ibisabo (2) Wirarira wihogora, nkwihoreze Mukundwangeyo, Micomyiza Wirarira wihogora, nkwihoreze Nushaka amata y’ikivuguto Humura ndayaguha, nkwihoreze Uri umutesi, Murekatete Wirarira wihogora, nkwihoreze Ni nde undirije umwana Yo gacaracara, yo gacana injishi Akenyegeza ibisabo (2)

Continue reading

Umwana ni umutware by Ngarambe François

Umwana mwana we Naramubonye ndamutangarira Yarandebye ndamwunamira Ansekeye ndamuterura ndamudabagiza Umwana mwana we Yaransabye sinamwima Nsanga ari umuntu wo gukorera Ari umuntu wo kwubahwa Umwana mwana we Nasanze koko ari umutware Boza ibirenge bagasiga amavuta Bagasokoza umusatsi Nasanze umwana ari umwami Ufite umutima wera Umwami uhakwa agahaka Umwami ufite ubuntu uhora akeye Ariko yashavuzwa Inkuba […]

Continue reading