Ni iki watanze by Chorale Abagenzi

Yewe mwana w’Adamu Uriho ugihumeka Mbese ntiwashimira Imana Ikugejeje aya magingo Abasore beza bitondaga Ba bandi beza b’imigenda Abo wari uzi n’abo utamenye Bagiye ureba wumva ugenda Ni iki? Ni iki watanze mwana w’Adamu Cyatumye urindwa bigeze aho Menya ko ari ubuntu wagiriwe Ngaho nawe ujye ushima uwo Mwami (2) Wakoze ibibi mugenzi Bibabaza Umuremyi […]

Continue reading

Yesu ni iriba by Chorale Iriba

Abayanyoyeee, boseee Bararuhuuutseee Yarabogeje, abahindura ibyaremwe bishya peee Yesu ni iriba ry’amazi mazima Ni amazi y’ubugingo Ni amazi amara inyota y’ibyaha Akoza n’imitima (2) Abayanyoyeee, boseee Bararuhuuutseee Yarabogeje, abahindura ibyaremwe bishya pe Yemwe abafite inyota nimuze Ku mazi y’ubugingooo Nudafite ifeza nawe naze Kuko atangirwa ubuntu peee (2) Ngwino ku isoko (ngwino ku isoko) Y’amazi […]

Continue reading

Ni wowe Mugenga by Joseph Hategekimana

Ni wowe mugenga, wanjye Yezu Wandindiye ubuzima, nzagusingiza Ni wowe Ni wowe mugenga, wanjye Yezu Wandindiye ubuzima, nzagusingiza Wabanye nanjye, mu bihe byiza No mu bikomeye, unyitaho Yezu Ni wowe Ni wowe mugenga, wanjye Yezu Wandindiye ubuzima, nzagusingiza Ni wowe Ni wowe mugenga, wanjye Yezu Wandindiye ubuzima, nzagusingiza Usingizwe Yezu, uririmbwe na bose N’abatakuzi, babeshwaho […]

Continue reading

Ni wowe by King James

Haranditse ngo: umufasha mwizaaa Umuhabwa n’Imana Ibyo ni ukuuuri, naguhawe n’Imana aaah Umunsi wandebaga mu maso Ukanyemerera ko tubanaaa, aaah Ni wowe rukundo nari ntegereje, eh Ubusore bwanjye nabumaze ngusengera None tugiye kubana, mukunzi wanjye (2) Hari icyo naburaga utarazaaa Ubu nduzuye, ubu tuzajya tujya inamaaa, aaah Buri umwe ni ijisho ry’undi, oh oh oh […]

Continue reading

Ni nde undirije umwana by Orchestre Impala

Ni nde undirije umwana Yo gacaracara, yo gacana injishi Akenyegeza ibisabo (2) Wirarira wihogora, nkwihoreze Mukundwangeyo, Micomyiza Wirarira wihogora, nkwihoreze Nushaka amata y’ikivuguto Humura ndayaguha, nkwihoreze Uri umutesi, Murekatete Wirarira wihogora, nkwihoreze Ni nde undirije umwana Yo gacaracara, yo gacana injishi Akenyegeza ibisabo (2)

Continue reading

Umwana ni umutware by Ngarambe François

Umwana mwana we Naramubonye ndamutangarira Yarandebye ndamwunamira Ansekeye ndamuterura ndamudabagiza Umwana mwana we Yaransabye sinamwima Nsanga ari umuntu wo gukorera Ari umuntu wo kwubahwa Umwana mwana we Nasanze koko ari umutware Boza ibirenge bagasiga amavuta Bagasokoza umusatsi Nasanze umwana ari umwami Ufite umutima wera Umwami uhakwa agahaka Umwami ufite ubuntu uhora akeye Ariko yashavuzwa Inkuba […]

Continue reading