Rubera by Minani Rwema

Ngwino utete Rubera, wisangire abagukunze Ntukagire irungu, warakunzwe n’intore Kuva nkigukunda, ntiwigeze undushya Igihe tumaranye wanyeretse ubupfura Jya urwoza buri munsi, nzarusiga amavuta Nzabagarira urukundo, nawe ujye uruvomera Ngwino murimbo wanjye, wisangire amavure Abakubuza inzira, bakeme wikomereze Rubera rw’abakubyaye, wisangire ingeri yawe Gahorane ubupfura, waranaburemanywe Uzambere uruhimbi, nshuti nzakubera icyansi Nunabona ahaga, ntuzigera utura ahaga […]

Continue reading

Nshuti ngwino by Niyomugabo Philémon

Nkunda gutekereza umwana mwiza twamenyanye Yankoze ku mutima wanjye rwose nkimubona Yari mwiza bitavugwa gusa ubu mfite ubwoba Yuko hagira unsha inyuma yankuma akamuntwara Nshuti ngwino vuba Sanga ugukunda (2) Umunsi nzabona uwo mwana nukuri nzishima Nzamufata muhobere numve uko mbaye Nzamwambika umunezero kandi nzamutonesha Njye ndamukunda, nkamukunda, nkamukunda Nshuti ngwino vuba Sanga ugukunda (2) […]

Continue reading

Ngwino unyobore by Uwase Jolie

Mwuka wera ndagukeneye Mwuka wera ndakwifuza Mpishurira ubwiza bw’Uwiteka Imana Unyigishe uko namuramya Ntagufite ntacyo nakora Ntagufite ntacyo navuga Ni wowe unyobora ukanyereka inzira Uri umujyanama wanjye Ngwino unyobore Ngwino utegeke Ndakwiyeguriye Ngwino uganze muri njye Mwami Yesu warakoze Kudusigira Umwuka wawe Watubereye inshuti nyanshuti mu rugendo Warakoze Mwami wanjye (2) Ngwino unyobore Ngwino utegeke […]

Continue reading