Mama wambyaye by Gabriel Kabengera

Bwiza bw’Imana se wiriweho Nsanze umubyeyi wampaye byinshi Mama wambyaye nzakwitura iki? Ko wanyikundiye nkiri mutoya Ca inkoni izamba mubyeyi we Ko wamenyereje impuhwe nyinshi Mama wambyaye nzakwitura iki? Uri umubyeyi ukwiye impundu Nsanze umubyeyi anyihoreze Ko nakubereye mfura mbi Nkagutetereza ijoro n’umunsi Mbabarira sinzongera Mfite agahinda intimba irishe Ubura amaso undore nkurore Ninza ngusanga […]

Continue reading

Nzagukurikiza by Niyomugabo Philémon

Kubaho bimaze iki Ko biza tutabisabye Ni byiza kandi ni bibi Buri wese abifata ukwe Njyewe simbyinubira habe na gato Kuko byose bitangwa na Rurema Igihe twahawe cy’ubu buzima Tujye tugikoresha neza Kubura uwawe Bitera agahinda Narababaye, nararize Bigeze aho ndiyumanganya Nziko amaherezo tuzabonana Nkaguhoberana ibyishimo Wari umukiranutsi nzagukurikiza Nzagusanga aheza ho mu Ijuru Oh […]

Continue reading

Wandutiye byose

Iyo nkubonye Nibuka mama Imvune naguteye Mu buto bwanjye kera Ishimo nkugirira Ntirigira urugero mama Nzagira nte Ngo nkwiture iyo neza nyinshi Wantungiye umubiri Wambwirije ubwenge Wanyaye imugongo Mubyeyi Ntiwigeze ucogora Kumpa inzira nziza Nzagira nte Ngo nkwiture iyo neza nyinshi Reka nkuririmbe Wandutiye byose Wamfatiye runini Mubyeyi

Continue reading

Mama by King James

Reka nkuririmbire nkubyinire nkusekere, wowe mama Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu, wowe mama Ndagukunda ayiyayiya, wowe mama I love you ayiyayiya, wowe mama Uwanyereka umunsi wamenye ko untwite Uwanyereka igitwenge wasetse ubonye mvutse Kuko urukundo rwawe runyereka Ko wankunze kuva kwitangiriro Sinabona icyo naguha ngo mbikwereke Ko ngukunda kandi ibyo wankoreye ko mbiha agaciro Imana […]

Continue reading