Ku munini by Mavenge Sudi

Ntacyo nabonye mu buzima cyandutiye urukundo we Rwankuye iwacu ku Rwesero rukanzana iwanyu ku Munini, ye Rwankuye iwacu ku Rwesero rukanzana iwanyu ku Munini Ku Munini nzajyayo ryari ko mpakumbuye cyane we Iyaba nari mfite amababa mba ngurutse nkigwira ku Munini Iyaba nari mfite amababa mba ngurutse nkigwira ku Munini Nkunda iyo mbonye turi kumwe […]

Continue reading

Ampora ku mutima by Jean Paul Samputu

Umunsi ugenda, nagukurikije amaso Ijoro rirakumpisha, nsigara nigunze Abambonye bose, bambaza ubutitsa Wababajwe n’iki, cyatumye wigunga Nkabasubiza ngira nti: mumbarije ubusa Nta n’umwe muri mwe wamara agahinda Bihogo by’imfura, uw’iyi ndoro nziza Uteretse amaso, uri imfura yanjye Umwana nikundiye ampora ku mutima (2) Iminsi ni myinshi, wenda hariho umunsi Nzibagirwa uwo nkunda, tutakiri kumwe Uwo […]

Continue reading

Ku musaraba by Chorale Rehoboth

Ku musaraba wawe mwiza Niho amahanga yacunguriwe I Gologota wahavanye iminyago Wironkeye mu maraso yawe (2) Uri intwari Yesu uri inyamibwa Wanesheje umwanzi w’abantu Abatware bo mu isi y’umwijima Wabahemuye ku mugaragaro Ku munsi wawe igihe kigeze Wuzuye impuhwe n’urukundo rwinshi Wasize ubwiza wari ufite mu ijuru Waje mu isi ubyarwa n’umugore Wiyambuye ishusho y’ubumana […]

Continue reading

Ku gasozi ka Rusororo by Uwizeye John

Ku gasozi keza ka Rusororo Nahabonye ibintu byiza cyane Ariko ntacyanshimishije Nk’umwana nahabonye Navuye i Kigali nitemberera Nyura i Kanombe hamwe na Ndera Ngera ku gasozi keza cyane Kitwa Rusororo Ku gasozi keza ka Rusororo Nahabonye ibintu byiza cyane Ariko ntacyanshimishije Nk’umwana nahabonye Uwo mwana nabonye i Rusororo Ni umwana mwiza w’inzobe uringaniye Indoro ye […]

Continue reading