Akateye by Danny Vumbi

Ndambiwe whatsapp Ndambiwe facebook Ndambiwe akateye gatuma ntakubona imbonankubone Ndambiwe urukundo rwo mu kirere Tebuka banguka umpobere izi mashini ntarazimena Ngo mve ku kateye (ngo mve ku kateye) Ngo mve ku kateye (ngo mve ku kateye) Akateye nari nziko kazakubita inshuro urukumbuzi Maze irungu nkarisezera Ngasinzira nifitiye amahoro mu mutima Ntuje numva ko kuvugana gusa […]

Continue reading

Bizou ya Yuda by Danny Vumbi

Oooh oooh! Oooh oooh Wumva ubwuzu bugiye kurenga ubwenge Ukumva umutima utera akanyamuneza Iyo uhawe bizou n’umuntu mukundana Nta kinyoma kibyihishe inyuma Iragatsindwa bizou imeze nk’iya Yuda Kuko idatinda kugutera imbeho mu nda Irakugambanira bikakubangamira Ukumirwa, ukaruca ukarumira Burya Yuda yayigize igikoresho Cy’ubugambanyi bwihishemo urukundo Ati uwo ndi busome burya ni uwonguwo Mumufate mumukomeze Oooh […]

Continue reading

Apana papa by Danny Vumbi

Papa papa, apana papa Apana papa Wigenda,  wigenda Iyi ni inkuru y’umugabo wabyaye abana Abana bakiri bato ajya ku rugamba Nyina w’abana arapfa babaho nabi Amarira n’agahinda birabashegesha Ku rugamba umugabo agira ubutwali Arataha, abana baramuhobera Arabahoza arabanza arabagaburira Barakura, bashimira papa wabo None reba uyu munsi hashize imyaka Nanone ashaka kugenda, abana bati Papa, […]

Continue reading

Birabaye by Danny Vumbi

Nibyo mbonye igitego cy’insinzi ku munota wa nyuma Nibyo nsinze ikizamini cyananiwe abagabo kigasibwa abandi Bamwe bifashishije ifaranga, abandi bakoresha ubuhanga Baragerageza biranga, birangiye nkwegukanye Negukanye inyamibwa nyayo, ifite ikinyuranyo mu buranga Nka rutahizamu urenze, mureke ndirimbe Birabaye, auuuh Birabaye, auuuh Birabaye, auuuh Kuba umwe njye nawe ubu ntabwo bikiri inzozi Birabaye, auuuh Birabaye, auuuh […]

Continue reading

Wabigenza ute by Danny Vumbi

Burya ibyo wakoreye ubuzima bwose Ntiwabimara umunsi umwe, oooh oh oooh oh Danny Vumbi Uramutse umenye ko umunsi w’urupfu rwawe ari ejo Wabigenza ute iri joro Watakira mu mahoro Cg warira, maze ugahogora Ukareba ukabona Ukibuka ko iby’isi ugiye gusiga byose byari byiza Ese wakora iki mu gihe gisigaye Umva njyewe icyo nakora Nababariraaa (nababarira) […]

Continue reading

Baragowe by Danny Vumbi

Danny Vumbi weee, narabibonye Baragowe (4) Kuba uri umukobwa muri iyi myaka Ni ukuri biragoye Abakubwira yuko bagukunda ni amagana Ni benshi cyane rwose Nk’ubutumwa bugufi wakira Ni igihumbi, nibura buri saha Uwakirigiswe na benshi Ntabwo amenya uwamusekeje Ibyo ngibyo rwose birazwi Abanyakuri n’abanyabinyoma Muri ayo magana yose Agomba guhitamo umwe, azamumenya ate? Barabashuka (baragowe) […]

Continue reading

Ni uwacu by Danny Vumbi

Ntabwo agisomaaa Akubita ku munwa ubundi agahita agotomera Gulugulu gulugulu Ijisho ryarahiye Imbere y’imodoka zirahagarara Gulugulu gulugulu… Umuhogo… Waciwe imikokwe n’umuvuduko w’ibisukika Ayi!! Aya yayaya Ikinyobwa yanga ku isi ni kimwe Ni amazi ya robine Gulugulu gulugulu Icyaka cyamubanye icyorezo Nabuze amaherezo Aya yayaya Uyu nguyuuu, bagenzi banjye (bagenzi banjye) Ni Umusinzi ariko ni uwacu […]

Continue reading

Ni Danger by Danny Vumbi

Hmmm hmmm hmmm Njye narumiwe (Danny Vumbi eeeh) Ni danger eeeh, mwana wa mama Hmmm hmmm hmmm Abari aho twese ubwo twarumiwe Twifata ku munwa twifata ku munwa Yaratangiye ati mbafitiye ijambo Uyu mujama yakundanye n’umu baby wanyu Aramwiyongoza injuga ziramufata Aba aduteye story Turagotwa muri ghetto Ati uyu mwana ndabona ahiye Sinamugotwa nimumfashe Turebe […]

Continue reading