Ubumanzi by Cécile Kayirebwa

Nguyu uw’Imana yahaye ubutware Nguyu uw’Imana yahaye ubumanzi Ijya kumurema yari yaraye imurota Ijya kumurema, yamutatse imutanaga Ijya kumurema yamutanaze inozaaa Uw’Imana yahaye ubumanzi Ijya kumurema yari yaraye imurota Ijya kumurema, yamutatse imutanaga Ijya kumurema yamutanaze inozaaa Uwo ni ingeri baririmba ni icyanga cy’inshongore Ni indangamira kubarusha yahize intwari Umugabo utera ababisha ubwoba Ni nyirakazi […]

Continue reading

Impuruza by Cécile Kayirebwa

Impuruza we (2), impuruza bahungu Impuruza we (2), impuruza bakobwa Impuruza we (2), impuruza babyeyi Dore uko impuruza yavutse (2) Yari yaragenze amahanga n’ayandi Ko yari yize amashuli n’ayandi Imyaka n’iyindi muri America Arareka, ararota, aratekereza Ndetse ajyanwayo cyane arazirikana Ati erega bahungu duheze mu mahanga Nuko impuruza iravukaaa Impuruza we (2), impuruza bahungu Impuruza […]

Continue reading

Inyange by Cécile Kayirebwa

Inyange muhorakeye Uw’abana twanganaga Nkuramukije ntera hejuru Nkogeza nti urihe B’inyamibwa ngendo Kizihiza buranga Dore ibiganza bigaba amariza Wari umubyeyi tukagusanga Nongere ngire nti karame uranyituze Ukuranye ituze Ukuranye ubwiza Ukaba n’ingenzi koko Uhore nze nkwihoreze umutesi Reka unakundwe Nukuri urabikwiye Njye nzakomeza ndirimbe ya mbyino y’urukundo Rudakangwa n’ibihita ntiruhindwe ntihururu Ntiruhoshe ngo ruhore cyangwa […]

Continue reading

Babyeyi by Cécile Kayirebwa

Babyeyi mwabyaye mwe Nimumfashe nihoreze abana hmm Nihoreze abana Nihoreze imfubyi weee Zazize abagome b’abicanyi Bakoze amarorerwa Nihoreze abana we Intimba n’ishavu n’agahinda Badahogora naje Twihoreze abana weee, twihoreze abana, twihoreze abana Harimo abincuke we Udukuru tw’abakiri mu mugongo Bacutse imbura gihe Babakuye kw’ibere we Babavanye no mu nda za ba nyina Babajugunya ku gasozi […]

Continue reading