Nzataha Yeruzalemu nshya by Rugamba Cyprien ft Amasimbi n’Amakombe

Nzataha Yeruzalemu nshya Aho Umwami antegereje Mana yanjye ndaje Mana yanjye iyo nibutse ko wivugiye Uti:njyewe ndi Umushumba ukuragiye Nzohereza Roho wanjye Akumvishe ibyo navuze Akumare ubwoba, umbere umuhamya Ndishima nkanogerwa Kuko nzataha Yeruzalemu nshya Aho Umwami antegereje Umushumba wanjye andagira mu rwuri rwiza Ntabwo nikanga, ibirura biraza akabihinda Inkuyo ye kandi imuhora mu biganza […]

Continue reading

Kana ka Remera by Rugamba Cyprien ft Amasimbi n’Amakombe

Kana karemberaaa, aaah aaah aaah Ntunsige tujyaneee, eeeh eeeh eeeh Dore nkubiwe n’ubwire mu nzira igana iwanyu Kandi ga sinza kuharenga Mba nkurogaaa, aaah aaah aaah Vuga cyane mugenziii, iiih iiih iiih Sinkumva mba nkwangaaa, aaah aaah aaah Umuyaga ni mwinshi, n’ijwi rirahemba Kandi ga rangurura ijwi cyane Mba nkurogaaa, aaah aaah aaah Kana karemberaaaa, […]

Continue reading

Imenagitero by Rugamba Cyprien ft Amasimbi n’amakombe

Imenagitero twabyirukanye nk’impanga Imenagitero twabyaranye uw’uburiza Imenagitero twabyaranye n’ubuheta Imenagitero twabyaranye ubuheture Yaratabaye, ararwana ishyaka ishyanga Nahebye n’inkuru ye, iyo nkumburwa ntagaruka Ntabwo ajya akubana, iyo akubye itabaro Ntatsura intambwe, nta n’ubwo amenya intaho Kereka iyo acyuye intego yatumye ashyiguka Yasize avuze ko nzita ku birezi byacu Ngo ejo izo nshuke zitavura se cyane Ndabahugenza […]

Continue reading

Akabyino ka nyogokuru by Rugamba Cyprien ft Amasimbi n’amakombe

Akabyino ka nyogokuru Nzajya nkabyina nongere Ngacurange ngacurire Ngacinye nongeranyaaa, aaah aaah aaah Maze nsimbuke nsubire Amajwi menshi meza nyasobeke Ndushe insengo babariburiye Aba kera bagize indahiro Nzabyina mwizihire Ubwo yashaje ubu akansiga Nzagatungaho urwibutso Mbakoranye abo tungana Nkaririmbe bakamfasheee, eeeh Mbahugure mbabwirize Ko umubyeyi wateze urugori Izina rye ritabura kivuga Abo yabyaye tumubyinirira Nzabyina […]

Continue reading

Umugeni mwiza by Rugamba Cyprien ft Amasimbi n’amakombe

Burya umugeni mwiza ni uhora asusurutse Ni useka adasakuza cg asahinda Ni umwe usesuye, ufite inkesha ku maso Ni uw’imvugo nziza usuka ineza aho atuye Ni uvuga urukundo, urwango akaruhungaaa, aaah aaah aaah Mwana wanjye ibyo jya ubimenya Burya umugeni mwiza ni uzi iby’iheru Haba mu gikoni cg mu gikali Ahora akangayo umweyo cg umwenyegezo […]

Continue reading

Inshuti nyanshuti by Rugamba Cyprien ft Amasimbi n’amakombe

Nimureke mvuge inshuti nyanshuti Ndangurure ijwi nyivuge ibigwi Mvuge yuko idatenguha na rimwe Ivuga ijambo rimwe bikaba bishize Maze ibikorwa byayo bikaziraho Nta kiruta inshuti nyanshuti Inshuti nyanshuti ntago ijya ikurambirwa Ntikunda agashungo k’abaharara Ikunda ibizaramba imyaka akaba ijana Haba amanywa y’ihangu cyangwa ijoro rijigije ntihinyuke Inshuti nyanshuti ntabwo izi kuzimura Uyibitsa nk’ibanga ukaba uritabye […]

Continue reading

Uwera by Rugamba Cyprien ft Amasimbi n’amakombe

Tuje kuvuza impundu Uwera Z’umwana wibarutse mwiza Tuje kubyinirira uwo mushyitsi waje atugana Bazane imyase Bacane igishyito cyinshi Bakumare imbeho Uwera Maze ukunde ushime ikiriri Tuje kuvuza impundu Uwera Z’umwana wibarutse mwiza Tuje kubyinirira uwo mushyitsi waje atugana Bazane imbyeyi Maze zigukamirwe Uwera Ushime ibihembo ushishe Umwana yonke anogewe Tuje kuvuza impundu Uwera Z’umwana wibarutse […]

Continue reading

Mbabarira Yezu by Rugamba Cyprien ft Amasimbi n’amakombe

Mbabarira Yezu, Mucunguzi Kuko ntakwituye ineza ungirira Waritanze ngo nkire Nkanga nkitera ibisare Naguciriye mu maso uri Imana Nagutamirije amahwa uri Umwami Nakubambye ku giti Aho kunca ungira inshuti Mbabarira Yezu, Mucunguzi Kuko ntakwituye ineza ungirira Waritanze ngo nkire Nkanga nkitera ibisare Mbabarira Mwami w’impuhwe nyinshi Wantoje kugusanga nkagutana Nakuguranye iby’iyi si Tugasiganwa unshyamura Mbabarira […]

Continue reading

Cyuzuzo by Rugamba Cyprien ft Amasimbi n’amakombe

Inkuru ko wavutse Cyuzuzo Njyewe yasanze mberewe N’uwayivugaga yaje aseka ati Wibarutse umukobwa Cyo vuza impundu z’ihogoza Nahise mbaduka ngenda nseka Nkoranya amasonga muvukana Ngo tuze tukurore tunogerwe Ukimara kuvuka Cyuzuzo Uri ku byahi Cyuzuzo Abana muva inda imwe Bacinya akadiho bongeza Mukuru wabo we arahiga Ngo azajya kwiga aguteruye Agutereye nk’ejuru kabiri Avuze ko […]

Continue reading