Kaze neza mu banjye by Kagambage Alexandre

Mbega umunsi, umunsi mwiza Umunsi w’ibyishimo gusa gusa Umukunzi wanjye nguyu araje Arererana nk’inyange Ashagawe n’abakobwa Abakobwa b’urungano Aherekejwe n’inshuti Inshuti n’umuryango Kaze neza mu banjye urisanga (2) Naje nanjye nabukereye Kugusanganira rukundo rwanjye Ndi kumwe n’abasore B’urungano rwanjye Ndi kumwe n’ababyeyi bakubonye Barishima cyane Ndi kumwe n’inshuti Inshuti n’umuryango Kaze neza mu banjye urisanga […]

Continue reading

Araje by Masamba

Araje araje araje, araberewe Dore umugeni mwiza tumusanganire Araje araje araje, araberewe Dore inyamibwa mu bakobwa yambaye urugori Niyo wazenguraka, ukajya ku isi hose Ntaho wasanga inyambo y’icyeza Araje araje araje, araberewe Dore umugeni mwiza tumusanganire Araje araje araje, araberewe Dore inyamibwa mu bakobwa yambaye urugori Tambuka neza nshongore we Wisangire uwawe, Imana yakuremeye Araje […]

Continue reading

Birabaye by Danny Vumbi

Nibyo mbonye igitego cy’insinzi ku munota wa nyuma Nibyo nsinze ikizamini cyananiwe abagabo kigasibwa abandi Bamwe bifashishije ifaranga, abandi bakoresha ubuhanga Baragerageza biranga, birangiye nkwegukanye Negukanye inyamibwa nyayo, ifite ikinyuranyo mu buranga Nka rutahizamu urenze, mureke ndirimbe Birabaye, auuuh Birabaye, auuuh Birabaye, auuuh Kuba umwe njye nawe ubu ntabwo bikiri inzozi Birabaye, auuuh Birabaye, auuuh […]

Continue reading

Bemeye kurushinga by Abatangampundu

Umva ukuntu bemeye kurushinga Ayiye ayiye turabemera cyane weee Umva ukuntu bemeye kurushinga (2) Ubukwe bwiza bageni bahire weee Umva ukuntu bemeye kurushinga Muzabyare muheke, mubyare hungu na kobwa weee Umva ukuntu bemeye kurushinga Nimuvuze impundu, abana bacyuye inganji weee Umva ukuntu bemeye kurushinga Ayiye ayiye turabemera cyane weee Umva ukuntu bemeye kurushinga (2) Abemeye […]

Continue reading

Nkundira wirira by Abatangampundu

Ndagira nte yeee, ngo nkwihoreze Ko nkumara intimba ugashavura Unzanze ngukunda nawe urabizi Zuba ryanjye nkundira wirira Erega ndabizi, nkundira wirira Usize inshuti zawe , nkundira wirira Yemwe n’abavandimwe bawe Ndabibona n’ababyeyi baragusezera Humura ndabireba kandi tuzabasura Ndagira nte yeee, ngo nkwihoreze Ko nkumara intimba ugashavura Unzanze ngukunda nawe urabizi Zuba ryanjye nkundira wirira Nguhe […]

Continue reading

Mudashira irora by Abatangampundu

Mudashira irora, shenge urabehooo Iki cyuho uduteye mu muryangooo Kizadutera irungu ry’imyaka ibihumbiii (Babyeyi mweee) Babyeyi mwabyaye mugaheka Namwe nshuti z’inkora mutima Nidufatanye twese tumuguyaguye Shenge atarira, adatsigimba tukarira twese Wicika intege, oya wibabaraaa Dushyize hamwe ngo tuguhozeee Tukugire inama, ihorereee (Babyeyi mweee) Babyeyi mwabyaye mugaheka Namwe nshuti z’inkora mutima Nidufatanye twese tumuguyaguye Shenge atarira, […]

Continue reading

Kimbagira by Abatangampundu

Kimbagira we, narazigabanye we Kimbagira we, ziraguherekeje weee Yewe kimbagira ugende, mfura y’izindi Yewe kimbagira ugende mfura y’izindi Kimbagira we, ayiyeee Kimbagira ugende, iwanyu baragutanze Kimbagira ugende, bazagusura Kimbagira we, narazigabanye we Kimbagira we, ziraguherekeje weee Yewe kimbagira ugende, mfura y’izindi Yewe kimbagira ugende mfura y’izindi Akuzanye agukunze, ayiyeee Akuzanye uri mwiza, urasa n’inyenyeri Urasa […]

Continue reading

Kana ka mama by Abatangampundu

Karumuna kacu, gatesi iwacu Ugende neza, amahoro meza Ihorere mama niko bigenda iyeee Ugiye tutakwanze ayiyeee Ugiye tutakwanze, uzagaruke udusure we Kana ka mama Kana ka mama we igendere Kana ka mama we igendere shenge Mama ihorere none we kana ka mama Ayi simbi ryanjye nkwihoreze Nze nguhe gaju iguherekeze shenge N’abatangampundu bakumare irungu iyeee […]

Continue reading

Igendere by Abatangampundu

Shenge igendere se mukundwa Yeee iyo ugiye si ishyanga Yeee uzindutse arahataha Yeee tuzagusura twese Irungu ni rikwica Yeee jya uririmba indirimbo Yeee twaririmbaga kenshi Yeee tujya guca ubusuna Mwali we igendere se mukundwa (mukundwa we) Yeee iyo ugiye si ishyanga Yeee uzindutse arahataha Yeee tuzagusura twese Niwumva wakumbuye Yeee ujye uterera ijisho Yeee ku […]

Continue reading

Abakobwa b’iwacu by Abatangampundu

Abakobwa b’iwacu Abakobwa b’iwacu ni beza cyane Ntibagira uburyarya Bahorana urugwiro Abakobwa b’iwacu barakagwira Yeeeee, urasohoke udatinya Yeee useruke bakurebe Maze shenge ugarike ibyano Shenge inseko yabo irera Nyabusa nsekera ngushushanye Shenge isekere ngushushanye kandi nkugabire gaju Abakobwa b’iwacu Babyuka mu gitondo iki cy’umuseso Bamwe bafashe imyeyo Abandi boza ibyansi Abakobwa b’iwacu barakagwira Yeeeee, urasohoke […]

Continue reading