Umwaka mushya by Orchestre Impala

Nanone dore umwaka urashize Kandi n’undi uratashye Twongere twishime, tunezerwe Dushimire Imana Nyagasani ikiduhagaritse Tukaba tugejeje aya magingo (2) Ntacyo twatanze ngo dukunde turame Abataragize ayo mahirwe nabo si ku bwabo Kuko ntawanga kuramuka (2) Twe turenzeho twidagadure Twebwe Rugira agitije ubu buzima (2) Waba umusaza cg umukecuru Ishingikirize akabando, ucinye akadiho Wifurize abakiri bato […]

Continue reading

Nkumbuye umwana twareranywe by Orchestre Impala

Nkumbuye umwana twareranywe Nkumbuye umwana twareranywe Buri joro ndamurota Icyazana ngo tubane Kabeho mwana twareranywe Kabeho mwana twareranywe Nanga iyo mbonye ikikuriza Nkunda iyo mbonye, ikigusetse Nkumbuye ka kajisho Nkumbuye ka kajisho Kakandi ukunda kwirorera Iteka iyo nkurebye Nkumbuye ka gapfunsi Nkumbuye ka gapfunsi Na ka gashyi ko ku matama Wankubitaga, Wankubitaga twicaranye Kabishywe iteka […]

Continue reading

Niba utaravuzwe by Orchestre Impala

Niba utaravuzwe, si ibicuma bagucana Ahubwo ni ibanga bakugiriraga bizeye ko uzihana Baba baguhaye Jali wiyongereraho Butamwa na Ngenda Yego utegeka mu rugo iwawe Ntawuruguteyemo Kandi ngo amafuti y’umugabo Ni bwo buryo bwe ni bwo buryo bwe Ariko reka bakugire inama nta kujya i munanu Have sigaho ntugiye kutubera urukozasoni Dore wowe byari n’amahire ubyara […]

Continue reading

Ni nde undirije umwana by Orchestre Impala

Ni nde undirije umwana Yo gacaracara, yo gacana injishi Akenyegeza ibisabo (2) Wirarira wihogora, nkwihoreze Mukundwangeyo, Micomyiza Wirarira wihogora, nkwihoreze Nushaka amata y’ikivuguto Humura ndayaguha, nkwihoreze Uri umutesi, Murekatete Wirarira wihogora, nkwihoreze Ni nde undirije umwana Yo gacaracara, yo gacana injishi Akenyegeza ibisabo (2)

Continue reading

Kaberuka (Marita) by Orchestre Impala

Hari ku italiki ya cumi n’imwe Z’ukwezi kwa feburuwari Ni ho nagiye gusura Marita Nk’uko yari yabinyemereye Mu guhaguruka sinagiye jyenyine Naherekejwe n’inshuti yanjye Kaberuka Nk’uko ntacyo nigeraga muhisha Ubwo ngo agiye ku kundambagiriza Ubwo inzira twayiriraga kuyimara Ni bwo nagendaga muratira Martha Twaruhutse tugeze kuri Kano Ubwo turakomeza turagenda Twasanze yadutegereje ku irembo Kuko […]

Continue reading

Intwali yaratabaye by Orchestre Impala

Burya kubana ni byiza, ariko inshuti yawe idatenguha Imana imuhamagaye, yeeee Wumva ufite agahinda, agahinda kenshi (2) Nabaha n’urugero, nabaha nk’urugero Nk’igihe twabaniye n’ishuti yacu Semu Dusangira ibibi n’ibyiza, aahh Nyuma Rugira iramuhamagara ngo babane iteka (2) Iyo ntwali yatabaye, yanyuraga benshi Mu bari bamuzi, nta n’umwe utababajwe n’uko yatuvuyemo (2) Semu, semu ntacyo bitwaye, […]

Continue reading

Anita by Orcheste Impala

Anita mukundwa Anita wantwaye roho Buri gihe turi kumwe nibuka wa munsi wa mbere tukimenyana umunsi imana iduhuza imitima chouchou Ariko rero shenge, inkundabunwa z’ubu Ndabona zishaka ko urukundo rwacu twifitiye Rwakuzura ibizinga no kubana kwacu duteganya Bikaba bitagishobotse Anita we Anita nikundira shenge cyo ngwino twibanire Anita nizera ntukifuze kumbabaza ndabigusabye Ndetse nizeye ko […]

Continue reading

Abatazi iby’urukundo by Orchestre Impala

Hari abatazi iby’urukundo we Bavuga abo bihebeye Ngewe sinteze kumuvuga Ahubwo nzamutsinda nk’abakuru (2) Ni isaha itatse diyama Ni umubiri uteye mu gihebe Ko wantwaye ubwenge na roho Ugiye kuzansaza (2) Nibwo agiye ageze i Muriza Ariza ab’indondogozi Bamubaza uwo yahisemo Ati nzamutsinda nk’abakuru (2) Reka aba basore bamurebe Reka bamurebe bumirwe Bamucurangire muzika Bahuhoza […]

Continue reading

Iyizire kanyana kanjye by Orchestre Impala

Ni wowe Farida, ni wose soko y’amahoro Umutima wanjye ukeneye Ubwiza wifitiye burakuranga hose Ubwa mbere nkikubona, Farida Umutima wuzuye urukundo Buzima bwange Disi we Farida Uri igitego, Ngabire yanjye Disi we Farida Uri ntamakemwa, kanyana kanjye Farida we Reka kunshengura umutima Iyizire mwana mwiza, nkwitegereze neza cyane Ubwiza bw’amaso yawe, ntacyo nabugereranyaho Wowe ubwawe, […]

Continue reading

Genda Rwanda uri nziza by Orchestre Impala

Genda Rwanda uri nzizaaa Oh humeka amahoro Ibyiza bigutatse Rwandaaa Ni byinshi cyane, sinabivuga ngo mbirangize Ufite imisozi ndeba, ngasanga ubwiza bwawe Aribwo buhuruza abagenzi Genda Rwanda uri nzizaaa Oh humeka amahoro Ibyiza bigutatse Rwandaaa Ni byinshi cyane, sinabivuga ngo mbirangize Ibirunga byaweee Gahinga, Sabyinyo na Muhabura Kalisimbi isumba byose N’ibindi ntavuze ni umusozo w’ibyiza […]

Continue reading