Rubera by Minani Rwema

Ngwino utete Rubera, wisangire abagukunze Ntukagire irungu, warakunzwe n’intore Kuva nkigukunda, ntiwigeze undushya Igihe tumaranye wanyeretse ubupfura Jya urwoza buri munsi, nzarusiga amavuta Nzabagarira urukundo, nawe ujye uruvomera Ngwino murimbo wanjye, wisangire amavure Abakubuza inzira, bakeme wikomereze Rubera rw’abakubyaye, wisangire ingeri yawe Gahorane ubupfura, waranaburemanywe Uzambere uruhimbi, nshuti nzakubera icyansi Nunabona ahaga, ntuzigera utura ahaga […]

Continue reading