Ntiduteze kubibagirwa by Bruce Melody

Twibuke tuniyubaka Ntiduteze kubibagirwa Izo mbaraga z’abanyarwanda Naho imyaka yaba ijana Twibuke tuniyubaka Ntiduteze kubibagirwa Izo mbaraga z’abanyarwanda Naho imyaka yaba amagana Twibukeee, eeeh Tuniyubakaaa, aaah Tuzirikaneee, eeeh Twiyubakaaa, aaah aaah Amahoro araharanirwa Naho kubaho bigasigasirwa Ntwali z’u Rwanda mwarakoze Mwahagaritse genocide yakorewe abatutsi Imyaka ikaba ibaye myinshi Imfubyi twari ibitambambuga, hmm Kandi turakora Turubaka […]

Continue reading

Turibuka twiyubaka by Urban boys

Rwanda, ngobyi iduhetse warababaye Turibuka abawe bazize genocide Abo usigaranye, turibuka twiyubaka Abo usigaranye, turibuka twiyubaka, hmm Icyizere kiracyahari, kiracyahari, kiracyahari, kiracyahari Munyarwanda, muvandimwe Mucyo twibuke abacu bazize genocide m’uw’ 94 Twabuze ababyeyi, tubura abana Inshuti n’abavandimwe twakundaga Muze tubibukeee Rwanda, ngobyi iduhetse warababaye Turibuka abawe bazize genocide Abo usigaranye, turibuka twiyubaka Abo usigaranye, turibuka […]

Continue reading

Urabe intwali by Jules Sentore

Mwana wa, nagusize ntakwanga Nazize uko naremwe kandi ntarabihisemo Ngusiga wenyine Ariko ndagusaba, ngaho komera Urabe intwali, maze inabi ukayitsindisha ineza Haranira kubaho, ejo hazaza ni heza, yeee Wari muto none urakuze Urabe intwali batihisha Ishavu n’agahinda ntibiguherane Ubisige inyuma Ahubwo komera ukomeze n’abandi Wimakaze ubupfura, urukundo mu bantu Mu gitondo cya kare wisanze wenyine […]

Continue reading

Umunsi avuka by Munyanshoza Dieudonné

Umunsi avuka yaje ameze n’abandi Yasoromye inkeri, yariye imifumba Ajya kuba mukuru yabajije umubyeyi Igituma papa we atamuzi atamubona Umubyeyi atuje yamujyanye mu cyumba Amubwira ko se yakubiswe agahwera Nyamara uwamwishe atigeze anabiryozwa Yumva ikigatura gikebanyije ubwenge Yongeye kubaza umubyeyi wamureze Abona amushengura ahitamo kumureka Nyuma gusobanukirwa ntibyatinze Kuko inshuro nyinshi yahizwe bukware Uwo icyenda […]

Continue reading

Tube umwe by Gospel all Stars

Haje igihe twahuye na genocide Tubura abavandimwe bacu N’ababyeyi bacu bose barashize N’abo twasigaranye babana n’intimba Turi abana b’abanyarwanda Dufatanirije hamwe twubake u Rwanda Abababaye n’abaremerewe Nimuze dufatanye hamwe tube umwe Wowe Mana y’i Rwanda, wowe wirirwa ahandi Nijoro ugataha i Rwanda Turakwinginze ongera utange ihumure Mu mitima y’abana b’u Rwanda Twabuze byinshi, duhomba benshi […]

Continue reading

Agahinda by Masamba

Ndacura intimba Ndaganya ijoro n’amanywa Agahinda ni kenshi Ikiniga kiranyishe Amaraso y’abana b’abanyarwanda Inzirakarengane Zirenganiye ubusa Amarira, amarira ni menshi Agahinda kari hose Nimuze banyarwanda Twibuke, izo nzirakarengane Nta rugo rubura ikigoryi Nta n’umwiza wabuze inenge N’ubwo ibyaye ikiboze ikirigata Ariko iby’iwacu birenze ubwenge Ntawusetse, ntawishimye ku mutima Jambo mwene Mana azabasanganire Maze abo bagome […]

Continue reading

Tube abanyamahoro by Niyomugabo Philémon

Twe kwiheba bana b’u Rwanda, aaah aaah Muhaguruke dusane urwatubyaye Muze mwese twikize umugayooo, oooh oooh Twavuzwe nabi biratubabaza Erega ni mu gihe twakoze ibyaha Twanezezwa n’ubwiyunge, eeeh eeeh N’ubwiyunge Kuki tutaba abanyamahoro Kuki tutaba aba Rukundo Ngo umunezero ube wagaruka Abana b’u Rwanda bamwe na bamwe Batatiye igihango, oooh oooh Baradohotse baba ibicibwaaa, aaah […]

Continue reading

Ndaje by Teta Diana

Mwegerane mbabwireee, eh Icyo nsaba jyewe ni umuryangooo, oh Bene kanyarwanda turi umwe, eh Hoshi mureke kwitana rubanda, aaah iyeeeh iyeheee, eeeh eeeh Mumpe akanya gatoya Mutege amatwi mbahuze naje, eeeh Mwirengagize ubwo buto bwanjye Igikuru mbaha ni impanuro, oooh Iyeeeh, eeeh Ayiyeya, iyeee hora Rwanda naje Ayiyeya, iyeee hora mbyeyi naje Ayiyeya, iyeee hora […]

Continue reading

Twibuke twiyubaka by all Stars

Hora, hora, horaaa Hora Rwanda Hora hora ihorereee Hashize imyaka 15 twibuka abacu Bazize uko bavutse, oooh Bavukijwe ubuzima bwabooo Bapfuye urwagashinyaguro tubibukeee Nimuze tubibukeee Nimuze twibuke ariko tuniyubaka Duharanire kubaho neza twubaka u Rwanda rushya (Natwe) Natwe twese abacitse ku icumu interuro n’imwe Oya oya oyaaaa Ntabwo bizongera kubaho ukundiii Ihorere ihorere Rwanda Ihorere […]

Continue reading

Babyeyi by Cécile Kayirebwa

Babyeyi mwabyaye mwe Nimumfashe nihoreze abana hmm Nihoreze abana Nihoreze imfubyi weee Zazize abagome b’abicanyi Bakoze amarorerwa Nihoreze abana we Intimba n’ishavu n’agahinda Badahogora naje Twihoreze abana weee, twihoreze abana, twihoreze abana Harimo abincuke we Udukuru tw’abakiri mu mugongo Bacutse imbura gihe Babakuye kw’ibere we Babavanye no mu nda za ba nyina Babajugunya ku gasozi […]

Continue reading