Nkumbuye umwana twareranywe by Orchestre Impala

Nkumbuye umwana twareranywe Nkumbuye umwana twareranywe Buri joro ndamurota Icyazana ngo tubane Kabeho mwana twareranywe Kabeho mwana twareranywe Nanga iyo mbonye ikikuriza Nkunda iyo mbonye, ikigusetse Nkumbuye ka kajisho Nkumbuye ka kajisho Kakandi ukunda kwirorera Iteka iyo nkurebye Nkumbuye ka gapfunsi Nkumbuye ka gapfunsi Na ka gashyi ko ku matama Wankubitaga, Wankubitaga twicaranye Kabishywe iteka […]

Continue reading

Niba utaravuzwe by Orchestre Impala

Niba utaravuzwe, si ibicuma bagucana Ahubwo ni ibanga bakugiriraga bizeye ko uzihana Baba baguhaye Jali wiyongereraho Butamwa na Ngenda Yego utegeka mu rugo iwawe Ntawuruguteyemo Kandi ngo amafuti y’umugabo Ni bwo buryo bwe ni bwo buryo bwe Ariko reka bakugire inama nta kujya i munanu Have sigaho ntugiye kutubera urukozasoni Dore wowe byari n’amahire ubyara […]

Continue reading

Ni nde undirije umwana by Orchestre Impala

Ni nde undirije umwana Yo gacaracara, yo gacana injishi Akenyegeza ibisabo (2) Wirarira wihogora, nkwihoreze Mukundwangeyo, Micomyiza Wirarira wihogora, nkwihoreze Nushaka amata y’ikivuguto Humura ndayaguha, nkwihoreze Uri umutesi, Murekatete Wirarira wihogora, nkwihoreze Ni nde undirije umwana Yo gacaracara, yo gacana injishi Akenyegeza ibisabo (2)

Continue reading

Kaberuka (Marita) by Orchestre Impala

Hari ku italiki ya cumi n’imwe Z’ukwezi kwa feburuwari Ni ho nagiye gusura Marita Nk’uko yari yabinyemereye Mu guhaguruka sinagiye jyenyine Naherekejwe n’inshuti yanjye Kaberuka Nk’uko ntacyo nigeraga muhisha Ubwo ngo agiye ku kundambagiriza Ubwo inzira twayiriraga kuyimara Ni bwo nagendaga muratira Martha Twaruhutse tugeze kuri Kano Ubwo turakomeza turagenda Twasanze yadutegereje ku irembo Kuko […]

Continue reading

Intwali yaratabaye by Orchestre Impala

Burya kubana ni byiza, ariko inshuti yawe idatenguha Imana imuhamagaye, yeeee Wumva ufite agahinda, agahinda kenshi (2) Nabaha n’urugero, nabaha nk’urugero Nk’igihe twabaniye n’ishuti yacu Semu Dusangira ibibi n’ibyiza, aahh Nyuma Rugira iramuhamagara ngo babane iteka (2) Iyo ntwali yatabaye, yanyuraga benshi Mu bari bamuzi, nta n’umwe utababajwe n’uko yatuvuyemo (2) Semu, semu ntacyo bitwaye, […]

Continue reading

Anita by Orcheste Impala

Anita mukundwa Anita wantwaye roho Buri gihe turi kumwe nibuka wa munsi wa mbere tukimenyana umunsi imana iduhuza imitima chouchou Ariko rero shenge, inkundabunwa z’ubu Ndabona zishaka ko urukundo rwacu twifitiye Rwakuzura ibizinga no kubana kwacu duteganya Bikaba bitagishobotse Anita we Anita nikundira shenge cyo ngwino twibanire Anita nizera ntukifuze kumbabaza ndabigusabye Ndetse nizeye ko […]

Continue reading

Elina by Orchestre Super Allouette

Elina nkunda by Orchestre Super Allouette Elina nkunda Elina nkunda wa munsi duhura Nahise ngukunda Kubera amagambo meza wambwiye Yanyuze umutima Nageze iwacu nimugoroba Inyana zitaha, Nkomeza kukwibuka Ndara ntasinziriye Kubera wowe Elina nkunda Ni nayo mpamvu itumye nza kugusura Ngo tumenyane neza Kandi twiganirire Elina nkunda ntazibagirwa Elina nkunda wa munsi duhura Nahise ngukunda […]

Continue reading

Kunda umuturanyi by Orchestre Les Fellows

Hari benshi bihaye Kwanga abaturanyi babo Kandi ugasanga, kandi ugasanga Babangiye ubusa (2) Mugenzi turagusaba Niba ufite icyo gitekerezo, Ukivanyemo, ukivanyemo Byaba byiza (2) Hari benshi bihaye Kwanga abaturanyi babo Kandi ugasanga, kandi ugasanga Babangiye ubusa (2) Mugenzi turagusaba Niba ufite icyo gitekerezo, Ukivanyemo, ukivanyemo Byaba byiza (2) Oooooh Kunda umuturanyi wawe ooooh Kuko ari […]

Continue reading

Marie Louise by Orchestre Muhabura

Oooh Marie Louise, Oooh Marie Louise, Disi we nkugize indahiro Iyo nibuse ukuntu twakundanye na we Kera tukiri bato None ukaba untaye turi bakuru, Ibyo bintera kudasinzira Disi we Marie Louise Kera wajyaga umbwiraga ko nta wundi, None ejobundi uti kurayo amaso Ntabwo nkigukunda na gato, Ese wabitewe n’iki? Disi we Marie Louise Ariko ni […]

Continue reading

Ancilla by Orchestre Les Citadins

Ancilla we mbabarira Ancilla we mbabarira Jyewe ubwanjye ndemera ko nakosheje Ancilla we shenge we Ancilla we shenge we Ndagusaba imbabazi mvuga ko ntazongera Nararahiye, nararahiye Ko ntazongera, ko ntazongera Wowe ubwa uzi ukuntu nagukundaga Kandi na njye nzi ukuntu we wankundaga None dore ni agahinda, Ancilla Ancilla we mbabarira Ancilla we mbabarira Jyewe ubwanjye […]

Continue reading