Turi ba nde?

imiziki.com ni igihangano cyakozwe kugirango cyoroshye uburyo bwo kubona amagambo (lyrics) y'indirimbo nyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rya interineti. Cyubatswe n'abanyarwanda bari bamaze kubona ko  kubona amagambo y'indirimbo runaka igihe ushatse kuyiririmba byari ingorabahizi.

Ikigega cyacu kirimo indirimbo nyarwanda z'ubwoko bwose uhereye kuza kera zo mu bitaramo, imbyino, iz'Imana, karahanyuze ndetse n'izo mu gihe kigezweho. Indirimbo zacu zikwirakwira mu buryo bwinshi harimo guturuka mu search engine nka google cyangwa yahoo ndetse no mu bakunzi b'indirimbo bagenda bazigabagabana mu mbuga nkoranyambaga nka whatsap, facebook, twitter n'izindi.

imiziki.com yubatswe na sosiyeti nyarwanda ikora ubushakashatsi n'ihangadushya mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu burezi yitwa BLIKOON LTD ifite icyicaro i Kigali mu Rwanda.